Amahugurwa y'Abanyamakuru ku bijyanye n'Isuku n'Isukura | Icyo bakuyemo n'icyo bizabafasha

Amahugurwa y'Abanyamakuru ku bijyanye n'Isuku n'Isukura | Icyo bakuyemo n'icyo bizabafasha

Mu cyumweru gishize WaterAid ifatanyije n'Ishyirahamwe ry'Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), batanze amaguhurwa y’iminsi ibiri ku banyamakuru ndetse n’abakoresha imbuga nkoranyambaga ku bijyanye n' Amazi, Isuku n’Isukura ibizwi nka WASH mu rurimi rw'icyongereza). Abitabiriye amahugurwa bungutse ubumenyi kandi biteguye gukoresha ibyo bize mu kazi kabo ka buri munsi harimo no gukora ubuvugizi mu guharanira ko amazi, isuku n'isukura byaba nyambere. Abanyamakuru ndetse n'Abakoresha Imbugankoranyambaga bongeye ubumenyi ku bijyanye n'Isuku n'Isukura, icyerekezo cy'u Rwanda, aho bihuriye n'ubizima busanzwe, gutegura no gutanga inkuru zifite ireme kandi zishingiye ku bimenyetso kandi zigirira akamaro abaturage mu rwo guteza imbere imibereho y'Abanyarwanda. #Itangazamakuru #InkuruZizanaImpinduka